Itangwa ry’Impushya n’Amabwiriza

Gutuma imikino y’amahirwe igenzurwa neza kandi ikorwa mu buryo bwo gutanga impushya bukurikije amategeko.

Amabwiriza agomba Gukurikizwa

Urwego Ngenzuramikorere rushyiraho ibihano bikarishye, birimo no guca amande no kwambura impushya zo gukora ku bigo bitubahirije amategeko n’ibikora bidafite impushya ndetse n’ibirenga ku mabwiriza ajyanye no kwamamaza.

Uko Wabona Uruhushya rwo Gukora Ibikorwa by’Imikino y’Amahirwe

Ni ngombwa kugaragaza ikintu cy’ingenzi gisabwa mu buryo bw’imikorere. Hashingiwe ku itegeko n°58/2011 ryo ku wa 31/12/2011 rigenga imikino y’amahirwe mu Rwanda, urwego ngenzuramikorere rufite inshingano yo kugena ingano y’impushya zitangwa hashingiwe ku byo igihugu gikeneye. Muri uyu mujyo w’ibijyanye n’amategeko hamwe n’amabwiriza ya 2004 agenga Imikino y’Igihugu y’Amahirwe, RDB na Komisiyo y’igihugu y’Imikino y’Amahirwe na Tombora (NLGC), Byashyizeho uburyo bunoze bwo gutanga impushya bushingiye ku bikenewe.

Nk’igisubizo, isabwa ry’impushya zo gukora ibikorwa by’imikino y’amahirwe ntirigikorwa hashingiwe ku kwandika umuntu runaka ubyifuza, ahubwo RDB/NLGC zishyiraho ubnuryo rusange buhamagarira ababyifuza gutanga ubusabe igihe cyose byagaragaje ko hari ibikorwa nk’ibyo bikenewe mu cyiciro runaka cy’iyo mikino y’amahirwe.
Intambwe eshanu zisobanutse ku bifuza kwinjira ku isoko ryemewe n’amategeko.

Gutanga Ubusabe

Gutanga ubusabe ku Rwego Ngenzuramikorere mu buryo n’imiterere iteganywa.

Ibijyanye no Kwishyura

Kwishyura amafaranga ateganywa y’ubusabe (aya ntasubizwa)

Ubugenzuzi

Urwego Ngenzuramikorere rureba kandi rugasuzuma ibyangombwa byose n’amakuru.

Icukumbura

Urwego Ngenzuramikorere rukora amacukumbura ku bunyangamugayo bw’uwasabye, ubushobozi mu bya tekiniki n’ubumenyi afite mu bijyanye n’imikino y’amahirwe. Muri iri cukumbura rikorwa, hanarebwa inkomoko y’amafaranga ashorwa muri ubu bushabitsi.

Imyanzuro n’Amamenyesha

Urwego Ngenzuramikorere rugomba gutanga igisubizo cyanditse ku watanze ubusabe mu gihe kitarenze iminsi 30 ubusabe bwakiriwe.

Ibyiciro by’Impushya Zitangwa

Dutanga ubwoko butanu butandukanye bw’impushya bwagenewe ibikorwa by’imikino inyuranye.

Imikino ya Casino itari iyo kuri Interineti (Land-Based)

Ni uruhushya rurebana n’ibijyanye n’imikino ya Casino ikorerwa ahantu runaka hafatika nko gukinira ku meza yateganyijwe (urugero nk’imikino ya poker, blackjack, roulette). Ibikoresho bigomba kwinjizwa bivanywe mu bihugu bibifitiye uruhushya kandi bikabanza kwishyura amafaranga asabwa atagomba kugibwa munsi.

Gutega ku Mikino (Kuri Interineti)

Yemera ibikorwa byo gutega ku mikino ninyuze ku mbuga za murandasi. Abahawe uruhushya bagomba kwita ku mutekano w’amakuru, kurwanya kugena ibizava mu mukino (match-fixing) no kuzirikana ko abatega bagomba gutega mu rugero.

Gutega ku Mikino itari iyo kuri Interineti (Land-Based)

Impushya zirebana n’amazu akorerwamo ibikorwa byo gutega. Abasaba bagomba kugaragaza ibizibiti by’ubushobozi faranga bwabo, igenamigambi ry’ubushabitsi n’ahantu ho gukorera hujuje ibisabwa.

Tombola

Yagenewe Tombola y’Igihugu. Abikorera bahawe impushya bashobora gukoresha tombola bagendeye ku masezerano bagitranye na Komisiyo y’Igihugu y’Imikino y’Amahirwe, NLGC. Amafaranga ava mu bikorwa bya tombola ashyirwa mu bikorwa byo gushyigikira gahunda za leta mu rwego rwa siporo, umuco, uburezi n’ubuzima.

Imikino ya Casino yo kuri Interineti (Online)

Impushya zatanzwe ku bikorwa bya kasino zikinwa mu buryo bw’amashusho zitanga imikino yo ku meza n’imashini zizwi nk”’ibiryabarezi”. Abasaba bagomba kugaragaza za software zifite umutekano, uburyo bwo kurwanya iyezandonke n’uburyo bwo kugenzura imyaka.

Iyubahirizwa ry’Amategeko & Ibikorwa Bibujijwe

Iri tegeko riteganya ibihano bikaze, birimo amande no kwamburwa impushya ku byaha bikurikira.

Kurenga ku mategeko yo kwamamaza

Ibikorwa byerekeranye no kwamamaza byose bigomba kubanza kwemezwa. Ibikorwa bya za poromosiyo zo gukina imikino y’amahirwe mu buryo bukabije (nko guha abantu imifuragiro yo gukoresha batega) birabujijwe cyane.

Gukorana n’Ibigo by’Imari nta Ruhuhushya

Ibigo bifite uruhushya rwo gutanga serivisi z’imari nka (Mobile Money, Aggregators) bibujijwe gutanga serivisi ku bakora ibikorwa by’imikino y’amahirwe batabifitiye uruhushya.

Gutega ku batujuje Imyaka y’Ubukure

Ni itegeko kubanza gusuzuma imyaka y’ubukure n’indangamuntu mu rwego rwo gukumira abatujuje imyaka y’ubukure kuba bakwishora mu bikorwa by’imikino y’amahirwe.

Sisitemu zidakora neza

Kutita ku byerekeye igenzura ry’imikorere ya sisitemu bizatuma habaho gufatirwa ibihano.

Urutonde rw’Abafite Uruhushya rwo Gukora