Gushyiraho uburyo bwizewe mu bijyanye n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe

Gushyiraho uburyo bwo gukina imikino y’amahirwe mu buryo bwizewe kandi bugengwa n’amategeko, bugamije kuzamura inyungu z’ubukungu kandi burinda ubuzima rusange n’imibereho myiza y’abaturage mu Rwanda

Amategeko n’Amabwiriza

Serivisi zo Kugenzura Iyubahirizwa ry’Amategeko

01 .

.

Guhabwa Uruhushya no Kwiyandikisha

Uburyo busobanutse bufasha abashoye imari mu bikorwa by’imikino y’amahirwe kubona impushya hakurikijwe amategeko y’u Rwanda, harimo gusaba mu buryo buteguye neza no kugenzura ko bubahiriza amategeko.

02 .

.

Gutamaza Abakora Ibikorwa by’Imikino y’Amahirwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Menyekanisha mu buryo bw’ibanga ahakorerwa ibikorwa by’imikino y’amahirwe mu buryo butemewe n’amategeko, uburiganya, tombora zitemewe cyangwa kurenga ku mabwiriza, utagombeye gutanga izina ryawe ariko ugaragaze aho ibyo bikorwa bibera, unatange ifoto ihamya ibyo uvuga.

03 .

.

Igenzurwa ry’Impushya

Kureba no kugenzura amakuru agaragaza abashoye imari mu bikorwa by’imikino y’amahirwe na tombora zemewe n’amategeko, harimo igihe izo mpushya zizamara, icyiciro cy’uruhushya n’iyubahirizwa ry’amategeko arugenga.

Ibyerekeye NLGC

Ubugenzuzi bwemewe n'amategeko ku Isoko ry'Imikino y'Amahirwe rikingiwe kandi riboneye.

Komisiyo y’igihugu y’Imikino y’Amahirwe na Tombora (NLGC), ni urwego rwashyizweho ariko rugengwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kugira ngo rugenge runakurikirane ibikorwa byose by’imikino y’amahirwe mu Rwanda. Inshingano zarwo zikomatanya ibyo gutanga uruhushya rwa serivisi, kurengera abaguzi, gukorera mu mucyo, kubahiriza amategeko n’Imicungire ya Tombora y’Igihugu hamwe n’amafaranga yinjizwa agenewe kwifashishwa muri gahunda z’imibereho myiza y’abaturage.

Amatangazo

RDB yatangiye gukusanya Imashini z’Imikino y’Amahirwe ngo zitunganywe zibone konmgera gukoreshwa

U Rwanda rwasubukuye gutanga impushya kuri za Casino n’imikino y’amahirwe muri siporo hagendewe ku mabwiriza avuguruye

Jean-Guy K. Afrika uyobora RDB, yatangije inama ku kunoza imikorere y’Ibikorwa by’Imikino y’Amahirwe