Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ku bufatananye na Enviroserve Rwanda Green Park, byatangije ubukangurambaga ku rwego rw’igihugu bugamije gukusanya no gusenya imashini z’imikino y’amahirwe zizwi nk’Ibiryabarezi” hagamijwe ko ibizigize byakorwamo ibikoresho bishya.
Ni umushinga uje nyuma y’imyaka itatu Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda The initiative (MINICOM) ihagaritse ibikorwa by’izi mashini z’imikino y’amahirwe mu 2022, hakagaragazwa impungenge y’uko zikoreshwa binyuranyije n’amategeko, kuba abantu babatwa n’iyo mikino no kugira ingaruka mbi ku mibereho n’imibanire y’abaturage.
Umuyobozi Mukuru wa Enviroserve Rwanda, Olivier Mbera, yasobanuye ko izo mashini ziri gusenywa ngo zikorwemo ibindi bikoresho by’agaciro kandi ibice bishobora guteza akaga bijugunywe mu buryo bwizewe.
Ati “Izi mashini zikoresha umuriro w’amashanyarazi n’izindi sisitemu z’ikoranabuhanga. Rero turazikusanya tukazisenya tugakoramo ibikoresho bishobora kongera kwifashishwa hanyuma ibindi bishobora guteza akaga nk’intsinga na za pulasitiki tukabibika mu buryo bitakwangiza ibidukikije.”
Hatahuwe ibikorwa binyuranyije n’amategeko
Jacques Habyarimana ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’imikino y’amahirwe muri RDB no gukusanya izo mashini, yahishuye kohari nyinshi babonye zikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ubuyobozi bwagaragaje ko nibura hari imashini zigera ku Authorities have identified at least 8.200 mu gihugu hose harimo izigera ku 1000 zari zarahawe uruhushya ariko nyuma zigakoreshwa nabi.
“These were machines that operated illegally across the country,” Habyarimana noted. “Some belonged to individuals who had been given licenses by the government but later used them in violation of the law, while others simply granted themselves the right to operate them.”
Ati “Izi mashini zikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko hirya no hino mu gihugu. Zimwe ni iz’abantu bari barahawe impushya na leta ariko nyuma batangira kuzikoresha barenga ku mategeko, mu gihe abandi bo bihaye impushya zo gukora ibyo bikorwa.”
Izibarirwa mu bihumbi zamaze gukusanywa
Mu gihe cy’amezi abiri gusa hatangijwe iki gikorwa, Enviroserve imaze gukusanya imashini 3.300 mu zigera ku 7.200 zigomba gukusanywa mu gihugu hose. Ibikorwa byatangiriye mu Mujyi wa Kigali, bikomereza mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ubuyobozi buvuga ko ibi bikorwa n’ubukangurambaga bizakomeza kugeza igihe izo mashini zose zizahagarikwa gukoreshwa ku buryo bidateza ingorane abaturage cyangwa ngo bibe byanakwangiza ibidukikije.
Rwanda resumes licensing for casinos and sports betting under revised guidelines/ U Rwanda rwasubukuye gutanga impushya kuri za Casino n’imikino y’amahirwe muri siporo hagendewe ku mabwiriza avuguruye
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwasubukuye gutanga impushya z’ibikorwa bya casino bikorerwa ahantu hafatika ndetse rwanafunguye amarembo ku bashya bifuza kwinjira mu bikorwa byo gutega ku mikino nka kimwe mu bigize amavugurura ari gukorwa mu rwego rw’ibikorwa by’imikino y’amahirwe mu gihugu.