Gukina mu Rugero

Kugabanya ingaruka mbi bishobora kugira ku bukungu n’imibereho myiza no kurinda ubuzima bw’abaturage.

Gukina mu rugero bivuze iki ?

Gukina mu Rugero bisobanuye amategeko, ibikorwa na porogaramu byashyizweho ngo bigenge imikorere y’imikino y’amahirwe itagira uwo yangiza, no gufasha abatejwe ibibazo n’iyo mikino nubwo haba hafashe ingamba zikomeye zo gukumira ko habaho ibyo bibazo. Hagendewe kuri Politiki y’Igihugu Igenga Imikino y’Amahirwe (Inkingi ya 1: Kugabanya Ingaruka Mbi Imikino y’Amahirwe yagira ku Iterambere ry’Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage, Komisiyo ishinzwe Tombola y’lgihugu n’Imikino y’Amahirwe (NLGC), ifite inshingano zo gukurikirana imikorere y’ibigo byose byahawe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda.

Urutonde rwa Serivisi z’Ubufasha Zigomba Gutangwa

Kwikuramo

Ibigo bifite uruhushya rwo gukorera mu Rwanda, bigomba gushyiraho uburyo umuntu ukina imikino y’amahirwe ashobora kwivana muri ibyo bikorwa ku bushake bwe.

Amafaranga Ntarengwa yo Kubitsa

Ibigo bigomba gushyiraho umubare w’amafaranga ntarengwa ukina imikino y’amahirwe atagomba kurenza abitsa.

Ubukangurambaga

Komisiyo ishinzwe Tombola y’lgihugu n’Imikino y’Amahirwe (NLGC), itegura ubukangurambaga bugamije kwigisha abantu bashobora kubatwa no gukina imikino y’amahirwe

Ubujyanama

Abakina imikino bafite ibyago byo kugirwaho ingaruka mbi n’imikino y’amahirwe, bashobora kujyanwa mu bigo byita ku babaswe n’abafite ibibazo bishingiye ku buzima bwo mu mutwe binyuze mu bigo byemewe na Minisiteri y’Ubuzima.

Waba ukeneye ubufasha?

Imiyoboro itangirwaho ubufasha muri aya masaha akurikira:

Mu mibyizi (Iminsi y'Akazi):
Saa 6:00 za mu Gitondo kugeza Saa 11:59 z'Ijoro
Wikendi:
Saa 6:00 za mu Gitondo - Saa 8:00 z'Ijoro
Imeyili : NLGC@rdb.rw

Ibibazo Bikunze Kubazwa Cyane

Waba ufite ikibazo? Tugufitiye ibisubizo

Operator Obligations

All licensed operators are required to implement policies to identify potential compulsive players. They must provide self-exclusion options and clear support information to all patrons.