Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, kuri uyu munsi yayoboye inama ya mbere yahuje abakora ibikorwa by’imikino y’amahirwe bafite impushya ndetse n’inzego zibigenzura, bagirana ibiganiro byimbitse ku hazaza h’urwego rw’imikino y’amahirwe mu Rwanda.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, yagize ati “Urwego rw’imikino y’amahirwe rurambye ni urubasha kujyanisha iterambere n’inshingano. Binyuze mu gushyira imbaraga mu iyubahirizwa ry’amategeko, gukina mu rugero no kwimakaza ikoranabuhanga, turi kubaka urwego rwizewe, rufite imikorere ifututse kandi rufite ubushobozi bwo gukomeza gutera imbere mu gihe kirekire.”
Ibi biganiro byashimangiye ubushake mu kugira ubufatanye mu miyoborere n’imikoranire inyuze mu mucyo nk’ishingiro ry’urwego rw’imikino y’amahirwe rushyigikira intego z’u Rwanda zo guteza imbere ubukungu mu buryo bwagutse.



