Inshingano n’Umumaro
NLGC ni urwego rwihariye rwashyiriweho kugenzura ibikorwa byose by’imikino y’amahirwe mu Rwanda. Inshingano zayo z’ibanze zirimo kugenzura no gukurikirana ibigo bikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe, gutanga uruhushya ku bakora ibikorwa by’imikino y’amahirwe no gutanga ibyangombwa, gukora nk’ureberera Tombola y’Igihugu, no gucunga neza iyubahirizwa ry’amategeko abigenga. NLGC igamije kureba neza ibijyanye no gukorera mu mucyo, imikorere iboneye no kurengera abakina iyi mikino.
Imikoranire na RDB
Tombola y’Igihugu na Komisiyo y’igihugu y’Imikino y’Amahirwe (NLGC) muri iki gihe yashyizweho nk’urwego rugengwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB). Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo guha RDB iyo nshingano 2024. Ishyirwaho rya Komisiyo y’igihugu y’Imikino y’Amahirwe (NLGC), igengwa na RDB ni impinduka zakozwe by’agateganyo hagamijwe kubaka umusingi w’urwego ruhamye kandi rwizewe. Biteganyijwe ko mu gihe kizaza, iyi komisiyo ishobora kuzagirwa urwego rwigenga hashingiwe kuko izarushaho gukura no gutera imbere.