Amategeko n’Amabwiriza

Reba amategeko n’amabwiriza ngenderwaho, harimo n’Itegeko rigenga Imikino y’Amahirwe, Amategeko yo Gukumira Iyezandonke, n’Amabwiriza Mashya y’Igihugu

Imiterere y’Amategeko n’Amabwiriza

Itegeko N° 58/2011 ro ku wa 31/12/2011

Kugenzura Ibikorwa by’Imikino y’Amahirwe
Iri tegeko rigena uburyo bwo gutanga impushya, kugenzura no gushyiraho amabwiriza agenga ibikorwa by’imikino y’amahirwe mu Rwanda.

Iteka rya Minisitiri No ryo ku wa 20/06/2013

Gukumira Iyezandonke
Kugaragaza ibisabwa ngo uhabwe uruhushya rwo gutangiza ibikorwa by’imikino y’amahirwe n’ikiguzi kijyana na byo.

Iteka rya Minisitiri No ryo ku wa 20/06/2013

Kugaragaza ibisabwa ngo uhabwe uruhushya rwo gutangiza ibikorwa by’imikino y’amahirwe n’ikiguzi kijyana na byo.

Itegeko N° 001/2025 ryo ku wa 22/01/2025

Ryerekeye gukumira no guhana iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi

Amabwiriza Agenga Imikino y’Amahirwe mu Rwanda (Ukwakira 2024)

Kugabanya Ingaruka Mbi Imikino y’Amahirwe yagira ku Iterambere ry’Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage

Inkingi ya 1

Kuzamura Ubukungu Binyuze mu Miklino y’Amahirwe

Inkingi ya 2

Gahunda ihamye ituma Amategeko n’Amabwiriza byubahirizwa neza

Inkingi ya 3

Ibibazo bikunze kubazwa ku bijyanye n’amategeko

Ni inde ugenga ibyerekereanye n’imikino y’amahirwe mu Rwanda?
Komisiyo y’igihugu y’Imikino y’Amahirwe na Tombora (NLGC), ni urwego rushinzwe igenzura rwashyizweho ariko rugengwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).
Itegeko N° 58/2011 ryo ku wa 31/12/2011
Hari ibyiciro bitanu nyamukuru by’impushya zitangwa ari byo: Casino (Ikinwa mu Buryo Bufatika), Casino (Ikinirwa kuri Interineti), Gutega ku Mikino (Sport Betting) (Ikinwa mu Buryo Bufatika ), Gutega ku Mikino (Ikinirwa kuri Interineti)), na Tombora.
Umwana (uri munsi y’imyaka 18) ntazemererwa kwinjira, gukoresha cyangwa kwishora mu bikorwa ibyo ari byo byose by’imikino y’amahirwe.
Muri iki gihe abakinnyi bishyuzwa 25% by’ibyo batsindiye.
Ingamba zishyirwaho zirimo kugena ahantu runaka bikorerwa no gyukora inyigo ku buryo hagati y’ahakinirwa imikino y’amahirwe n’aho abantu batuye, amashuri, ibitaro n’insengero haba harimo intera itagomba kujya munsi y’iyagenwe.
Yego, uwasabye uruhushya ashobora kujuririra icyemezo cyo kurwimwa cyangwa gutinda gusubizwa/gusubizwa ibyo atifuzaga, akabimenyesha komiseri ushinzwe ibikorwa by’imikino y’amahirwe.
Bagomba gushyiraho uburyo butuma babasha gutahura abafite ibibazo baterwa n’imikino y’amahirwe, bagahabwa uburyo bashobora kwivana muri ibyo bikorwa n’andi makuru ashobora kubafasha.
Yishyurwa buri mwaka mu gihe cyose urwo ruhushya rugifite agaciro kandi bigakorwa bitarenze iminsi 30 umwaka utangiye.
Abahawe uruhushya rwo gukora ibikorwa by’imikino y’amahirwe bose basabwa kubahiriza itegeko ryo gukumira no guhana iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi (ryo muri Mutarama 2025). Ibi birimo gutanga raporo y’ibikorwa by’ihererekanya ry’amafaranga bikekwa ko binyuranyije n’amategeko ku kigo cy’iperereza mu by’imari (FIC), gusuzuma neza imyirondoro y’abakiliya no kubahiriza itegeko rishya rya FIC (itegeko ryavuguruwe No. 045/2021, ryo muri Mutarama 2025).