U Rwanda rwasubukuye gutanga impushya kuri za Casino n’imikino y’amahirwe muri siporo hagendewe ku mabwiriza avuguruye

Urwego rw’Igihugu  rw’Iterambere (RDB) rwasubukuye gutanga impushya z’ibikorwa bya casino bikorerwa ahantu hafatika ndetse rwanafunguye amarembo ku bashya bifuza kwinjira mu bikorwa byo gutega ku mikino nka kimwe mu bigize amavugurura ari gukorwa mu rwego rw’ibikorwa by’imikino y’amahirwe mu gihugu.

RDB yari yahagaritse by’agateganyo ibijyanye n’ivugururwa ndetse n’itangwa ry’impushya ku bikorwa by’imikino y’amahirwe ku wa 9 Kanama 2024. Ni icyemezo cyafashwe bigizwemo uruhare na RDB nk’urwego ngeenzuramikorere y’ibikorwa by’imikino y’amahirwe mu gihe kandi uru rwego rwari rutangiye gukora ku bijyanye n’amabwiriza mashya agenga ibijyanye n’imikino y’amahirwe mu gihugu.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 1 Kanama 2025, RDB yatangaje ko isubukurwa ryo gutanga impushya ku bikorwa by’imikino y’amahirwe, rije rikurikira amavuguruira yakozwe mu 2024 ku Mabwiriza agenga Imikino y’Amahirwe  hagamijwe guteza imbere ibi bikorwa bigakorwa mu buryo buciye mu mucyo, aho abantu bashobora kubazwa inshingano ndetse uru rwego rw’ibikorwa by’imikino y’amahirwe bigakora mu buryo bukurikije amategeko.

RDB yavuze ko iki cyemezo kiri mu murongo w’ibyo iri gushyiramo imbaraga hagamijwe kurushaho gukurura ishoramari rifatika mu gihugu, hanagabanywa ibyago n’ingaruka mbi iyi mikino y’amahirwe ishobora kugira ku mibereho myiza n’ubukungu bw’abaturage.

Iti “Intego ni ugushyiraho uburyo bugezweho kandi buboneye bw’ibikorwa by’imikino y’amahirwe, bijyanye n’amahame mpuzamahanga n’icyerekezo cy’u Rwanda.”

Muri aya mategeko mashya, abafite ibikorwa by’imikino y’amahirwe bafite impushya zigifite agaciro barasabwa gukurikiza ibikubiye mu mabwiriza avuguruye. Harimo gutangira kwishyura buri mwaka, amafaranga y’uruhushya, nk’uko buisabwa n’Iteka rya Minisitiri No. 01/013 ryo ku wa 20 Kamena 2013.

RDB yiyemeje kujya imenyesha buri wese ufite ibikorwa by’imikino y’amahirwe ikamuha amakuru arambuye ku mabwiriza yo kwishyura n’ibyerekeye igihe ntarengwa kugira ngo ibikorwa byabo bikomeze nta nkomyi. 

Ikindi ni uko muri uku kongera gufungura ibikorwa by’imikino y’amahirwe ya Casino, RDB iri no kwakira Ubusabe bw’Abifuza gukora ibikorwa by’imikino y’amahirwe, (EOIs) ku by’iciro bitatu by’iyo mikino: ibikorwa mu buryo bufatika ahantu runaka, gutega ku mikino kuri interineti na Casino zo kuri interineti.

RDB yahamagariye ababyifuza kugaragaza ubwo busahake bakohereza ubusabe bwabo ( EOIs) bitarenze ku wa 30 Nzeri 2025, kuri email: NLGC@rdb.rw.

Iti “Ubusabe bugomba kuba bugaragaramo mu nshamake, umwirondoro w’usaba, icyiciro cy’ibikorwa ashaka gutangiza n’ingano y’ishoramari ateganya gukora. Abatoranyijwe bazahamagarwa kugira ngo bamenyeshwe ibikurikiyeho.”

Izi mpinduka zikozwe mu gihe u Rwanda ruri kuvugurura itegeko ryubahirizwaga muri uru rwego rw’imikino y’amahirwe kuva mu 2011.

Mu gihe hagikomeje isuzuma, ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gukorwa hagendewe ku mategeko asanzweho, harimo Itegeko No. 58/2011 rigenga imikino y’amahirwe mu Rwanda, ItEka rya Minisitiri No. 01/013 ryo ku wa 20 Kamena 2013 ku nzira n’amafaranga asabwa ngo hatangwe uruhushya, hamwe n’Iteka rya Minisitiri No. 001/MINICOM/2023 rigaragaza ibihano biteganywa. 

Latest News